Padiri Jean-François Uwimana, umaze imyaka 12 ari Padiri wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo, mu Burengerazuba bw'u Rwanda, ariko akaba n'Umupadiri wo mu Budage dore ko ari ho abarizwa igihe kinini kubera amasomo ya Kaminuza, kuri ubu yagarutse mu Rwanda mu biruhuko.
Padiri Jean-François Uwimana akunzwe mu ndirimbo zirimo "Loved You", "Nyirigira", "Araturinda", "Ni Yezu", "Kuva kera" n'izindi. Akora umuziki mu njyana zitandukanye ariko zikundwa cyane n'urubyiruko zirimo Hiphop, Reggae, Zouk n'izindi.
Muri Nyakanga 2016 ni bwo Padiri Uwimana yageze bwa mbere mu Budage, icyo gihe byari muri gahunda z'ivugabutumwa yari yatumiwemo. Mu myaka yakurikiyeho yaje gusubirayo anahakomereza amasomo ya Kaminuza ya Erfurt.
Ubu arakunzwe cyane muri iki gihugu ndetse aherutse kwiharira ipaji y'imbere mu binyamakuru byaho kubera indirimbo ye "Loved You" yagaragayemo abyinisha umukobwa. Kiliziya Gatolika yo mu Budage yaramwizeye cyane, dore ko yagizwe Umuyobozi wa Roho muri Paruwase ya St Elisabeth.
Padiri Uwimana uri gukurikirana amasomo y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Budage, ku mugoroba wo kuwa Mbare tariki 16 Nzeri 2024 yagarutse mu Rwanda mu biruhuko, yakiranywa urugwiro n'itsinda ririmo umukobwa wamwakirije ururabo. Akigera i Kigali, yahise ateguza indirimbo nshya iri mu Kidage anavuga kuri Rwanda Shima Imana.
Yavuze ko namara kuruhuka azakora ku mishinga y'indirimbo amaranye imnsi. Aragira ati "Nishimiye kongera kugaruka [mu Rwanda], nibikunda nzazikora [indirimbo] zirangire ndebe n'izindi nshya". Yavuze ko afite indirimbo nshya eshatu zirimo iy'Ikidage ari nayo azashyira hanze mbere.
Mu Budage baramukunda cyane ndetse hari ibirori bya Kiliziya Gatolika aherutse kuririmbamo byitabirwa n'abagera ku bihumbi 200, icyakora ngo ntibyari byemewe gufata amafoto. Avuga ko uko umuziki we wakiriwe mu Budage "ni byiza, ikibazo ni uko mbura umwanya kubera Kaminuza".
Ku bijyanye n'igiterane gihanzwe amaso n'abanyarwanda benshi, ari cyo Rwanda Shima Imana kizaba ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 muri Stade Amahoro, kigahuza amadini n'amatorero yose mu gushima Imana ku byiza yakoreye u Rwanda mu myaka 30 ishize, Padiri Uwimana yavuze ko yaba agize amahirwe abonye aho bari gushima Imana.
Yagize ati: "Ngize amahirwe nkabona aho bari gushima Imana, njyewe nshima Imana buri gihe kubera ubuzima iduha muri munsi,..nari nje kuruhuka ariko nshobora kugira gutya nkaba mbikupye gatoya nkajya kwifatana n'abandi gushima".
Yavuze ko agiye guhera ku ndirimbo y'Ikidage ivuga ngo "Umwami w'Igihangange/Imana ikomeye", anaboneraho gusaba abakunzi be kumuba hafi bakamwereka urukundo kugira ngo atazahindura burundu umuziki we akawujyana mu Kidage.
Ati "Natangiye kuririmba mu Kidage, nimbona Abadaghe ari bo bitabira cyane, ubwo bishobora gutuma nkomeza mu Kidage, mu Kinyarwanda nkaba mbiretse".
REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PADIRI UWIMANA UBWO YARI AGEZE I KANOMBE
Padiri Uwimana ubwo yari ageze i Kanombe yabwiye inyaRwanda ko umuziki we ukunzwe cyane mu Budage
Padiri Uwimana yavuze ko afite indirimbo 3 yiteguye gushyira hanze zirimo n'iri mu Kidage
Padiri Uwimana yavuze ko agize amahirwe kuba aje i Kigali akahasanga "Rwanda Shima Imana"
REBA INDIRIMBO "LOVED YOU" YA PADIRI UWIMANA JEAN FRANCOIS
TANGA IGITECYEREZO